Abatishoboye barahabwa amahugurwa yo kurwanya ubukene no kwirinda VIH/SIDA

Inama y’abaprotestanti mu Rwanda mu iterambere ry’Umuryango
Inama y’abaprotestanti mu Rwanda mu iterambere ry’Umuryango
21 juin 2019
Amahugurwa y’abahagarariye ibikorwa bya CPR mu turere twose tw’igihugu
Amahugurwa y’abahagarariye ibikorwa bya CPR mu turere twose tw’igihugu
21 juin 2019

Abatishoboye barahabwa amahugurwa yo kurwanya ubukene no kwirinda VIH/SIDA

Abatishoboye barahabwa amahugurwa yo kurwanya ubukene no kwirinda VIH/SIDA

Abatishoboye barahabwa amahugurwa yo kurwanya ubukene no kwirinda VIH/SIDA

Mu myaka ishize Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR) yakoresheje amahugurwa muduce dutandukanye tw’igihugu kubijyanye no gukumira ndetse no kurwanya icyorezo cya VIH/SIDA ibicishize mu ishami ry’uburinganire no kurwanya icyorezo cya SIDA rikorera mu Bunyamabanga Bukuru bwa CPR. Uyu mwaka wa 2011 CPR yatangije umushinga wihariye iterwamo inkunga na Global Fund wo gutanga ubumenye mu bijyanye no kuboneza urubyaro, gukumira no kurwanya icyorezo cya VIH/SIDa, kwigisha abakene, n’ ababana n’ubwandu uburyo bwo kwibumbira mu ma koperative, uburyo izo koperative zicungwa kugira ngo zishobore kwunganira imibereho myiza ya buri munsi y’abantu bafite ibyo bibazo byihariye hagamijwe kubakura mu bukene no gukemura ibibazo bimwe na bimwe by’ubuzima.

Mu gushakira ibisubizo ibyo bibazo by’ubukene bukabije n’amikoro make y’ababana n’ubwandu bwa VIH/SIDA, CPR yateguye amahugurwa kubajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Musenyi, Mareba, Ngeruka na Kamabuye yo mu Karere ka Ubugesera, no mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye. Amahugurwa y’abajyanama b’ubuzima yari afite intego yo guhana amakuru no kwongera ubumenyi kubijyanye no kwirinda icyorezo cya VIH/SIDA hakoreshejwe ingamba zinyuranye harimo gukangurira abagabo kwisiramuza, kuboneza urubyaro no gukoresha agakingirizo. Ayo mahugurwa yahawe abantu mirongo itanu bivuga ko hahuguwe abantu 10 muri buri Murenge.

Amahugurwa y’abashinzwe imicungire y’amakoperative y’abantu babana n’ubwandu bwa VIH/ SIDa, n’abandi bantu b’abakene batoranyijwe n’inzego z’ibanze bavuye mu Mirenge itanu yavuzwe haruguru ariyo Musenyi, Mareba, Ngeruka na Kamabuye yo mu Karere ka Ubugesera na Gishamvu yo mu Karere ka Huye. Aya mahugurwa yari agamije kwongerera ubumenyi abashinzwe gucunga za koperative n’imishinga ibyara inyungu. Abahuguwe muri icyo cyiciro ni mirongo irindwi na batanu (75).

Nyuma y’aya mahugurwa CPR irateganya gutanga inka z’invange kuri 50% nibura izo mu bwoko bwa Firiisone cyangwa Jerisi ku ma koperative 12 yo mu Karere ka Bugesera n’atatu yo umurenge wa Gishamvu,mu Karere ka Huye. Buri koperative izashyikirizwa inka 3 muri uyu mwaka wa 2011. Inka zizatangwa uyu mwaka ni mirongo ine n’eshanu (45). Mu mwaka utaha wa 2012 na none hazongera hatangwe izindi nka muri iyo mirenge.

Abatishoboye barahabwa amahugurwa yo kurwanya ubukene no kwirinda VIH/SIDA

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *