Inama isimbura ya mbere y’umwaka 2011

La gestion des crises psycho traumatiques
La gestion des crises psycho traumatiques
21 juin 2019
Protocole igiye kwitabwaho mu matorero y’Abaprotesitati agize CPR
Protocole igiye kwitabwaho mu matorero y’Abaprotesitati agize CPR
21 juin 2019

Inama isimbura ya mbere y’umwaka 2011

Inama isimbura ya mbere y’umwaka 2011

Inama isimbura ya mbere y’umwaka 2011

Inama y’abaprotestanti mu Rwanda CPR, iyoborwa n’Inama eshatu: Biro nshingwabikorwa iterana buri kwezi, Inama isimbura iterana kabiri buri mwaka n’Inteko rusangi iterana rimwe mu myaka ibiri.

Tariki 19 Nyakanga 2011, ku kicaro cya CPR hateraniye Inama Isimbura isanzwe itumirwamo intumwa 44 zigizwe n’abayobozi b’Amatorero n’imiryango bigize CPR hamwe z’izindi ntumwa z’amatorero bikurikije ubugari bwa buri itorero. Iyi Nama ahanini iba igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Nkuru no kureba uko imirimo ya za programu igenda muri CPR, ndetse no gufata ingamba nshya zishyikirizwa Inteko Nkuru maze ikazikuramo imyanzuro y’icyerekezo gishya cya kurikizwa mubihe biri imbere.

Iyi nama yasuzumye uko imyanzuro y’Inama isimbura yo mu kuboza 2010 yashyizwe mu bikorwa. Inama yize ku ngingo zikurikira:

  1. Gutegura umubonano w’abayobozi b’amatorero muri werurwe 2011;
  2. Gutegura inyigo ku kibazo cy’ubutinganyi kandi kigashyikirizwa izindi mpuzamatorero,
  3. Gutegura amahugurwa kuri protocole mu matorero;
  4. Gukomeza ibikorwa bitegura ishyirwaho rya radiyo;
  5. Kwiga iby’ishoramari rifasha amatorero kwikura mu bukene;gukurikirana iby’inyigo ku nyubako z’amashuri ya amatorero agize CPR,
  6. Amahugurwa y’abakontabule mu amatorero;
  7. Imikoranire n’imiryango y’abaterankunga;
  8. Kwegereza amatorero n’imiryango ibikorwa bya CPR(Décentralisation),
  9. Kuzirikana abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Imirimo ikubiye muri izi ngingo zose yarakozwe n’ubwo imwe muriyo itararangira kandi n’iyarangiye ikaba igisaba imbaraga zo gukomeza kuyibungabunga kugira ngo ishinge imizi. Ikindi, habonetse ibyifuzo bishya bishyigikira ibyari bisanzwe bikorwa kugira ngo birushweho kunozwa ari byo bikurikira:

  • Kwongera umurego mu gutegura ibikorwa by’ivugabutumwa no kugira impuhwe muri gahunda zuzunya mu matorero n’imiryango yacu
  • gukora ikarita y’ivugabutumwa yerekana muri buri karere, umurenge uko ivugabutumwa ryifashe.
  • Gushimangira indangagaciro z’abaprotestanti no gushyiraho igihe cyemeranijweho kugera kuby’ibanze nko gushinga amatorero shingiro hose; gahunda imwe yo gusoma Bibliya ; gushyiraho ingingo nyamukuru izajya igenga icy’umweru cy’abaprotestanti buri mwaka ; gutegura amarushanwa ya za korali n’amashuri.
  • Guhemba amashuri y’amatorero agize CPR yabaye indashyikirwa mubizamini bya Leta
  • Gukomeza umurimo wo gukora inyigo y’iyobokamana mu mashuri y’abaprotestanti no gutekereza uburyo byashyirwa mubikorwa
  • Gufatira ahamwe ingamaba ziduha kugira uruhare rukura Abanyarwanda basigajwe inyuma n’amateka mu kangratete barimo: babaone umurima wo guturamo no guhinga;kohereza abana mu mashuri; kandi abandi banyarwanda bareke kubaha akato.
  • Kugira ngo imirimo ya CPR irusheho gukorwa neza kandi mu mucyo, inama yifuje ko amategeko ngengamikorere (manuel des procédures) yavugururwa igahuzwa n’igihe tugezemo.

Ikindi cyagaragaye n’uko noneho CPR yashoboye gukora ubwa mbere raporo y’umutungo wayo wose (rapport audité consolidé), ikazifashishwa gushakisha amafaranga muri Banque kugira ngo CPR yinjire mu cyifuzo cyayo cyo kwihaza mu mutungo. Kuri iki kibazo Inama yamenyeshejwe ko hari Banque y’amatorero yitwa Oikocredit igiye gutangira gukorera mu Rwanda. Bityo akaba ari amahirwe ku matorero yose kugira ngo bashyireho programu zizayafasha gukorana niyo Banque.

Uyu muryango w’Inama y’abaprotestanti mu Rwanda (CPR) wari usanzwe uyobowe na Mgr Rwaje Onesphore akaba n’umwepiskopi wa diyoseze ya Byumba kuva tariki 03/12/2002. Mu buryo bwo gusimburana ku ntebe y’ubuyobozi mu Itorero Anglikane mu Rwanda (EAR) ku itariki 19/09/2010, Musenyeri Onesphore Rwaje yatorewe kuba Archbishop wa Province y’Itorero Angikane mu Rwanda n’umwepiskopi wa Diyoseze nshya ya Gasabo kandi iyi miryango yombi ikaba itari umunyamuryango wa CPR. Bigaragara ko iyo mpamvu yatuma adakomeza kuba Perezida CPR. Bakurikije amategeko basanga ko nta matora akorwa n’Inama isimbura, ko Visi Perezida wa CPR Rév. André Mfitumukiza yakomeza imirimo kugeza mu kuboza 2011 ubwo hagatorwa Perezida mushya wa CPR . Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku byari ku murongo w’ibyigwa, hafashwe imyanzuro ikurikira :

Imyanzuro rusange

  1. Inama Isimbura yakiriye Umwepiskopi Evariste MUGABO, Umuvugizi mushya w’Itorero ry’abaluteri mu Rwanda.
  2. Inama yasuhuje Arch. Rwaje Onesphore, Umuvugizi wa Province y’Abangilikane mu Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Diyoseze ya Angilikane ya GASABO.
  3. Lisiti y’abaje hamwe n’imyanzuro bikwiriye kuzajya, buri gihe, biherekeza inyandiko-Mvugo y’inama.
  4. Nyuma kugezwaho raporo y’Umunyamabanga Mukuru, inama yayakiriye kandi irayemeza.
  5. Amatorero agize CPR ntakwiriye kwita ku tuntu duto tuyatandukanya ahubwo akwiriye gushyira imbere ibyinshi biyahuza.
  6. CPR isabwe gutegura isabukuru yayo y’imyaka 50 iteganyijwe 2013.

Indangagaciro z’Aprotestanti

  1. Inama isabye CPR gushakisha amikoro no gukora igitabo kirimo amakuru y’ingenzi kuri buri torero.Icyo gitabo kigatungwa na buri munyamuryango wa CPR.
  2. CPR irasabwa gushyiraho uburyo bwo kuzirikana no gushimangira indangaciro z’abaprotestanti.

Ubuyobozi n’Imicungire y’umuryango

  1. Hemejwe ko inyandiko ngenamikorere (Manuel de procédure) ivugururwa. Bureau Exécutif irasabwa gushyiraho komite n’inzobere mu micungire y’imari n’abakozi yo kubyiga .
  2. Kubera ko Perezida akaba n’Umuvugizi wa CPR yahinduriwe imirimo, akajya kuyobora Diyoseze ya Gasabo , Inama Isimbura yasabye Pasitori André MFITUMUKIZA, Visi-Perezida akaba n’Umuvugizi wungirije wa CPR, gukomeza imirimo ya Perezida kugeza aho hazatorerwa Perezida mushya wa CPR mu Nteko Nkuru y’ubutaha akarangiza igihe gisigaye muri mandat.

Umutungo

  1. Hemejwe ko CPR ifata umwenda muri Kenya Commercial Bank (KCB) wo kugura ikibanza.
  2. Inama yakiriye raporo audité y’umutungo wa CPR.

Ubumwe n’ivugabutumwa

  • CPR isabwe gukomeza gushimangira ibikorwa byubaka ubumwe bw’Abaprotestanti nk’ivugabutumwa, uburezi, ukwita ku abatishoboye. Ibikorwa bifatika by’amatorero nk’ishuli rya Kaminuza ry’Abaprotestanti rya PIASS riri i Butare rikwiriye kuba umusemburo w’ubumwe bw’amatorero y’abaprotestanti agize CPR.
  • CPR isabwe gushyiraho karita y’ivugabutumwa mu matorero y’abaprotestanti mu Rwanda yerekana uko umurimo ukorwa n’ahakiri ibyuho.
  • CPR isabwe gushyiraho icyumweru cy’abaprotestanti kandi kikubahirizwa mu migyi no mu cyaro. Icyumweru cy’amatorero y’Abaprotestanti ni icyanyuma cy’ukwezi kwa cumi buri mwaka. Icyo cyumweru kizatangizwa n’Isabukuru ya Yubile ya CPR y’imyaka 50.
  • Inama yashyigikiye igitekerezo yagejejweho na PDM/PEACE PLAN maze yemeza ko habaho umunsi ngarukamwaka wo gushimira Imana dufatanyije n’izindi mpuzamatorero. Uwo munsi ukaba muri Kanama tariki 26 za buri mwaka.

Uburezi

  • Hemejwe ko komisiyo y’uburezi yavugururwa ikongerwamo abantu bashya babyitangira kandi bafite igihe kirenzeho. Icyi cyemezo gishyikirijwe inama zibishinzwe zikazabyiga.
  • Buri mwaka hajye haba igikorwa cyo guhemba amashuli y’amatorero agize CPR yabaye indashyikirwa mu bizamini bya Leta.
  • Hemejwe ko amatorero akomeza gushishikarizwa guteza imbere
  • iyobokamana mu mashuli.

Kwibuka no kurwanya ihungabana

  • Gutegura inyigo yo kwibuka ishingiye kuri Bibliya (isezerano rya kera n’irishya). Inyandiko izavamo ikazaba umusanzu ku gihugu ku bijyanye no kwibuka.
  • Inama yifuje ko CPR yategura ibintu ngenderwaho (Litirigiya) bijyanye no
  • Kwibuka.
  • CPR isabwe guhugura byibura umuntu umwe, muri buri paruwase imuha ubumenyi mu byo gufasha abagize ihungabana.
  • Inama irasaba amatorero n’imiryango bigize CPR, abakristo n’abapasitori kwitabira icyunamo no kugira uruhare mu bikorwa bijyanye nacyo.

Impuhwe n’imibereho

CPR isabe amakuru mu matorero afite ibikorwa mu basigajwe inyuma n’amateka. Aho bidakorwa bagashishikarizwa kubikora (advocacy na Lobby) kandi raporo y’ibizakorwa ikagezwa ku rwego rw’igihugu.

Bikorewe i Kigali, 19/7/2011

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *