Inama y’abaprotestanti mu Rwanda mu iterambere ry’Umuryango

A seminar on sustainability and capacity building for Church leaders from Rwanda in Nairobi
A seminar on sustainability and capacity building for Church leaders from Rwanda in Nairobi
21 juin 2019
Abatishoboye barahabwa amahugurwa yo kurwanya ubukene no kwirinda VIH/SIDA
Abatishoboye barahabwa amahugurwa yo kurwanya ubukene no kwirinda VIH/SIDA
21 juin 2019

Inama y’abaprotestanti mu Rwanda mu iterambere ry’Umuryango

Inama y’abaprotestanti mu Rwanda mu iterambere ry’Umuryango

Inama y’abaprotestanti mu Rwanda mu iterambere ry’Umuryango

’’Duhe umuryango agaciro, tuwuteze imbere.’’ Iyi ni insangamatsiko yahuje abayobozi b’amatorero agize CPR, abayihagarariye mu turere, Ministri w’iterambere ry’umuryango n’uburinganire ndetse n’abakozi bamwe b’iyo Ministere.Ibiganiro kuri iy’insanganyamatsiko byabereye kuri Lemigo Hotel ku itariki 23 Nzeri 2011.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi Mukuru muri Ministere y’itermbere ry’umuryango n’uburinganire yasobanuye neza politiki ya Leta kubirebana n’umuryango, amategeko arengera umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’umwana kandi ko ariwo shingiro kamere y’imbaga y’abantu, bityo imibereho myiza yawo ituma igihugu kirushaho gutera imbere. Yakomeje asobanura gahunda yateganyijwe muri uku kwezi ngarukamwaka kwahariwe umuryango gutangira kuri 24 Nzeri kugeza kuri 29 ukwakira 2011. Ministere y’umuryangio yakoze gahunda y’ibiganiro bizatangwa muri uku kwezi imaze gusesengura ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda muri iki gihe.

Mu kiganiro Kigufi cyatanzwe na Musenyeri Dr Onesphore Rwaje, nawe yagarutse kunshingano z’umuryango nk’ishingiro ry’Itorero na kamere y’imbaga y’abantu, ashingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu Abefeso 5:22,25; agira ati ’’gukunda no kugandukirana k’umugabo n’umugore niryo shingiro ry’umuryango uboneye’’. Umugabo iyo akurikije amabwiriza n’umugore nawe akayubahiriza,ndetse n’umwana bityo, bakitabira umurimo, umuryango urushaho gutera imbere nta nkomyi. Yibukije abari muri ibyo biganiro ko urugendo rwo gufata umuryango neza no kubyara abo ushoboye kurera mu Itorero byatangiye igihe cy’abamisiyoneri n’ubu birakomeje.yongeyeho ati kuba umuyobozi w’umuryango bivuga kuwurinda, kuwuyobora, kuwitangira. Agira ati’’Umuryango nyarwanda wugarijwe n’icyorezo cy’inzaduka cy’ubutinganyi, no gukuramo inda kubushake, ibi usibye ko ari icyaha imbere y’Imana bisenya umuryango kandi ariwo shingiro kamere y’imbaga y’abantu.

Ministri w’iterambere ry’umuryango wari umushyitsi Mukuru muri ibyobiganiro,yashimiye amatorero ko ari umufatanyabikorwa mwiza wita kubaturage yubahiriza gahunda zikubiye guteza umuryango imbere yita kubibazo by’uburere bw’abana, ubukungu, ubworozi, ubuvuzi n’isuku.Yibutsa na none ko buri rugo ruteganyijwe gukora imihigo rushingiye kubushobozi bwarwo kugira ngo rugire icyerekezo kigaragara.

Mu rwego rwo gushishikariza umuryango kurushaho kwiteza imbere muri uku kwezi kwa nzeri hateganyijwe ko abagize umuryango bazaganira kubikurikira:

Kubana neza mu muryango,kurinda bana ubuzererezi, kubana neza , n’abaturanyi, gufata mazi y’imvura no kuyakoresha,gutunga radiyo, gushyira mu ishure abana bose bageze igihe cyo kwiga,kumenya kwandika, gusoma no kubara, kugira ubwisungane mu kwivuza,kwisuzumisha no kubyarira kwa muganga kubagore batwite, kwisuzumisha kubushake icyorezo cya SIDA, kwitabira uburyo bwo kuringaniza urubyaro bw’igihe kirekire, kurwanya no kwamagana ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurya indyo zuzuye cyane cyane ku bana n’abagore batwite, kuryama ku igodora no mu nzitiramibu kugira akarima k’igikoni,korora itungo kuri buri rugo, kuzigama muri SACCOs cyangwa muyandi ma banki, gutera ibiti byera imbuto ziribwa, kugira ubutaka burwanjiho isuri, kugira Bogaze cyangwa rondereza,kongera umusaruro uturuka ku buhinzi n’ubworozi, kwitabira gukorera mu makoperative,kongera umusaruro uturuka kubucuruzi n’ishoramari, kugira umurimo ubyara inyungu, kuganira no kumvika ku micungire y’umuryango.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatanzwe ku bufatanye bwa Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) n’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR) ku nsanganyamatsiko igira iti » Duhe Umuryango Agaciro Tuwuteza Imbere ». Abari muri ibyo biganiro bafashe imyanzuro ikurikira:

  1. Gushishikariza abayobozi b’amatorero, abakristo n’abaturage bose kwitabira ibiganiro n’ibikorwa byateganyijwe muri uku kwezi kuzatangira kuya 24 Nzeri kugeza kuwa 29 Ukwakira 2011;
  2. Tuributsa abanyarwanda bose ko umuryango ari ishingiro ry’Igihugu n’Itorero, kubera iyo mpamvu inama irasaba abagize umuryango kubaha inshingano za buri wese, hagamijwe ubusugire bw’umuryango cyane cyane kuwurinda , kuwitangira, buzuzanya, bakundana, bubahana kandi bawuteza imbere;
  3. Abagize umuryango baributswa guhora bazirikana imihigo bahize basezerana imbere ya Leta n’imbere y’Imana no gukorera ku mihigo isobanutse mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo babashe kubaho neza no kuwuteza imbere;
  4. Abanyarwanda bose baributswa kubyara abo bashoboye kurera neza bishingiye ku ijambo ry’Imana no ku muco mwiza uhesha Imana icyubahiro;
  5. Gushishikariza ababyeyi, abarezi gutegura urubyiruko kuzubaka ingo zubaha Imana, zuhesha igihugu agaciro;
  6. Abanyarwanda bose barasabwa ko iyi gahunda itari iy’ukwezi gusa ahubwo ko yaba iy’ubuzima bwa buri munsi;
  7. Abagize inama y’abaprotestanti mu Rwanda bongeye kwamagana icyaha cy’ubutinganyi ( Homosexuality& lesibian) no gukuramo inda ku bushake (Abortion) » Duhe agaciro umuryango tuwuteza imbere, tuwukangurira ubwuzuzanye butari uguteshuka ku nshingano za buri wese mu bawugize » Bikorewe I Kigali kuwa 23 Nzeri 2011

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *